Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko kugerageza amahirwe yose babona mu buzima bwa buri munsi ntibumve ko hari umuvuduko batagomba kurenza mu rugendo rwo gushaka iterambere ryabo no gukurikira inzozi zabo muri rusange.
Yifashishije urugero rw’utwuma tuzwi
nka ‘Speed Governors’ dufasha imodoka kutarenza umuvuduko wa 60, Andy Bumuntu
yumvikanishije ko ubuzima busaba guhora ugerageza buri kimwe cyose ubonye,
kandi ntubwire ubwonko bwawe ko hari aho utarenga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Mukadata’, ‘Fire’ n’izindi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 17 Ukwakira 2024, ubwo yatangaga ikiganiro binyuze mu gace kazwi nka “Meet
me Tonight” k’igitaramo Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali.
Ni ikiganiro yatanze yahuje no
kugaruka ku myiteguro y’iserukiramuco ryitiriwe Album ‘Twaje’ ya Buravan rizaba
ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena.
Yagaragaje ko iri serukiramuco
ryateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari nzozi za Buravan, agamije
guhuriza hamwe abantu no guteza imbere umuziki gakondo.
Andy Bumuntu yavuze ko mu buzima
gutera imbere bisaba ko umuntu ahora agerageza ibintu bishya kandi akumva ko
nta murongo utukura yaciriwe.
Yabwiye urubyiruko kubaho butarimo ‘Speed
Governor’ kuko ari bwo bazafasha kugera ku nzozi zabo. Ati “Hari ikintu cyitwa ‘Speed
Governor’ murakizi? Kimwe kiba mu modoka ntishobora (imodoka) kurenza umuvuduko
wa 60 iyo harimo ‘Speed Governor’.
Akomeza ati “Hari igihe rero dutwara
ubuzima nk’abantu bafite(mo) ‘Speed Governor’ mu buzima bwacu, ugasanga
uragenda ariko uritinya (uti) rimwe na rimwe ukavuga ko bitakunda, wenda se
ufite inshuti zawe bakakubuza, kuraho ‘Speed Govenor’ hari impamvu ubuzima
bwawe cyangwa se imodoka yawe iba igera ku muvuduko wa 240.”
Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko “gutwara
ubuzima nk’aho ejo bushobora kuba bwahagarara”. Ati “Reka tubeho ubuzima bwiza.”
Muri muzika, uyu muhanzi ari
kwitegura gusohora Album ye nshya, ndetse ni umwe mu bazaririmba mu
iserukiramuco ‘Twaje Fest’ rizabera muri BK Arena.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi bo mu
Rwanda bafite ibihangano bikundwa cyane mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
cyane cyane muri Kenya.
Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko kubaho ubuzima butarimo ‘Speed Governor’
Andy yavuze ko nta kigero gihari
utagomba kurenza iyo ushaka gusingira inzozi zawe
Bumuntu yabwiye buri wese kubaho uyu
munsi nk’aho ejo uzaba utakiriho
Andy Bumuntu [Ubanza ibumoso] yagaragaje ko kubaho
ubuzima bwiza kandi buharanira kujya ku iterambere ari byo buri wese akwiye
Uhereye ibumoso: Umuraperi Ish Kevin, Andy Bumuntu ndetse na Aimable Twahirwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WOMAN OF MY DREAMS' YA ANDY BUMUNTU
">
TANGA IGITECYEREZO